Ad Image 1
Ad Image 1
Ad Image 1

Job Title: UMUSERIVERI – MOTEL, MUSANZE

Company: Not specified

Location: Musanze

Application Deadline: 2026-10-07

Huuza Logo
Huuza Employment Agency
"Hire or Be Hired"
www.huuza.rw

Job Description

Ibyerekeye Huuza Agency Group Ltd

Huuza Agency Group Ltd ni ikigo cy’Abanyarwanda cyashinzwe mu 2022 kigamije gutanga umusanzu mu kugabanya ikibazo cy’ubushomeri no gufasha abakoresha kubona abakozi bashoboye kandi bashobotse.

Binyuze muri Huuza Jobook n’izindi serivisi zacyo, Huuza ifasha abakoresha kubona no gusuzuma abakandida bahuje n’ibyo bakeneye, bityo ikabagabanyiriza igihe n’ingorane byo gushaka abakozi.

Ku ruhande rw’abashaka akazi, Huuza ibafasha kubona amakuru yizewe ku myanya ihari, kwiyandikisha, gusuzumwa no guhuzwa n’abakoresha.

Ibyerekeye Uyu Mwanya

Huuza Agency Group Ltd, mu izina ry’umukoresha wayo ufite Motel i Musanze, irashaka Umuseriveri uzajya yakira abakiliya kandi akabaha serivisi nziza kandi yihuse.

Uyu mwanya usaba umukobwa w’umunyamwuga, ufite isuku, ikinyabupfura, ubushobozi bwo kuvugana neza n’abakiliya no gukorana n’abandi bakozi ba Motel.

Job Requirements

Inshingano z’Ingenzi

Umuseriveri azajya ashinzwe:

• Kwakira abakiliya no kubaha serivisi nziza kandi yihuse.

• Kwakira no kugeza ku bakiliya ibyo batumije mu buryo bw’umwuga.

• Gutegura no gusukura ameza n’ahakorerwa serivisi.

• Kubungabunga isuku y’ibikoresho no kubikoresha neza.

• Gukorana neza n’abakozi bo mu gikoni, ku biro byakira abakiliya n’abandi bakozi ba Motel.

• Kumenyesha ubuyobozi ikibazo cyangwa icyifuzo cy’umukiliya gisaba gukurikiranwa.

Ibyangombwa n’Ibisabwa

Umukandida agomba:

• Kuba ari umukobwa ufite nibura imyaka 18.

• Kuba yararangije nibura amashuri yisumbuye, A2 mu ishami iryo ari ryo ryose.

• Kuba ashobora kumva no kuvuga Icyongereza ku rwego rumufasha kwakira abakiliya.

• Kuba afite isuku, ikinyabupfura n’imyitwarire myiza.

• Kuba azi kwakira no kuvugana neza n’abakiliya.

• Kuba ari umunyamurava, wihuta kandi ushoboye gukorana n’abandi.

• Kuba ashobora gukorera i Musanze no kubahiriza gahunda y’akazi.

Amakuru y’Akazi

Umushahara: 80,000 RWF buri kwezi.

Aho akazi kazakorerwa: Musanze.

Imiterere y’akazi: Igihe cyose (FULLTIME).

Abemerewe gusaba: Abakobwa gusa.

Itariki ntarengwa yo gusaba: 07/10/2026.

Uburyo bwo Gusaba

Abifuza gusaba uyu mwanya basabwa kwiyandikisha no gusaba akazi binyuze kuri Huuza Jobook kugira ngo bakorerwe isuzuma ry’ibanze mbere yo gushyikirizwa umukoresha.

Urubuga: jobook.huuza.rw

Telefoni: 0783 035 776

Imeyili: [email protected]

Category
Motel
Employment Status
FULLTIME
Salary
80000.00
Gender
FEMALE

How to Apply

Click the button below to apply for this job.