Kwakira neza abakiriya
Umukozi agomba gusuhuza abakiriya neza no kubafasha mu kinyabupfura.
Kuvugana neza n’abakiriya
Agomba kumenya gusobanura neza ibiri kuri menu no kumva ibyo umukiriya asaba.
Kugira isuku n’imyambarire myiza
Umukozi wa service agomba guhora asa neza kandi afite isuku.
Kwihuta mu kazi
Agomba gutanga serivisi ku gihe kugira ngo abakiriya batategereza igihe kirekire.
Kugira ubwihangane
Agomba kwihanganira abakiriya batandukanye kandi akabafasha neza.