Ad Image 1
Ad Image 1
Ad Image 1

Job Title: Abashinzwe Umutekano (Security Guards) – Imyanya 50

Company: Not specified

Location: Kigali – Gasabo

Application Deadline: 2026-09-20

Huuza Logo
Huuza Employment Agency
"Hire or Be Hired"
www.huuza.rw

Job Description

Huuza Agency Group Ltd, ikigo gihuza abakozi n’abakoresha kinyamwuga, iramenyesha abashaka akazi ko hari imyanya 50 y’Abashinzwe Umutekano (Security Guards) mu Mujyi wa Kigali, Gasabo.

Abazatoranywa bazakurikira amahugurwa y’amezi 3 ajyanye n’umwuga w’umutekano. Mu gihe cy’amahugurwa, bazacumbikirwa kandi bahabwe amafunguro ku buntu.

Nyuma yo kurangiza amahugurwa neza no gutsinda isuzuma ry’ubushobozi, bazahabwa amahirwe yo gutangira akazi. Umushahara ni 60,000 RWF buri kwezi.

Job Requirements

Ibyangombwa bisabwa

Kugira ngo umuntu abone akazi ko gucunga umutekano (Security Guard), agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

1. Kuba afite nibura amashuri atatu yisumbuye (S3).

2. Kuba azi neza gusoma no kwandika.

3. Kuba ari muzima mu mubiri kandi afite ikinyabupfura.

4. Kuba yiteguye gukurikira amahugurwa y’amezi 3, aho azahabwa icumbi n’amafunguro ku buntu.

5. Kuba yiteguye gukorera ahantu hazagenwa n’umukoresha.

Ibyangombwa umukandida agomba gutanga

1. Icyangombwa cy’imico n’imyitwarire gitangwa n’umuyobozi w’umudugudu, kigaterwaho kashe ku Kagari no ku Murenge.

2. Icyangombwa cy’uko atakatiwe n’inkiko (Police Clearance) gitangwa na RIB.

3. Icyangombwa cy’ubuzima (Medical Certificate) gitangwa kwa muganga.

4. Fotokopi 3 z’indangamuntu z’abantu bamuzi neza, hamwe na nimero zabo za telefoni (Guarantors).

5. Ibaruwa isaba akazi (Application Letter).

6. CV (Umwirondoro).

7. Kopi y’indangamuntu.

8. Ifoto ndende (Full photo).

Uburyo bwo gusaba

Abifuza gusaba uyu mwanya basabwa kwiyandikisha no gusaba akazi binyuze kuri Huuza Jobook, kugira ngo bakorerwe isuzuma ry’ibanze mbere yo koherezwa mu mahugurwa.

Itariki ntarengwa yo gusaba: 20/09/2026.

Ukeneye ibindi bisobanuro?

Telefoni: 0783 035 776

Email: [email protected]

Category
Security
Employment Status
FULLTIME
Salary
60000.00
Gender
ALL

How to Apply

Click the button below to apply for this job.