Ad Image 1
Ad Image 1
Ad Image 1

Job Title: Receptionist – Guest House, Musanze

Company: Not specified

Location: Musanze

Application Deadline: 2026-09-07

Huuza Logo
Huuza Employment Agency
"Hire or Be Hired"
www.huuza.rw

Job Description

About Huuza Agency Group Ltd

Huuza Agency Group Ltd ni ikigo cy’Abanyarwanda cyashinzwe mu 2022 kigamije gutanga umusanzu mu kugabanya ikibazo cy’ubushomeri, cyane cyane mu rubyiruko, no gufasha abakoresha kubona abakozi bafite ubushobozi, bashoboye kandi bashobotse.

Binyuze muri Huuza Jobook n’izindi serivisi zacyo, Huuza ifasha abakoresha kubona no gusuzuma abakandida bahuje n’ibyo bakeneye, bityo ikabagabanyiriza igihe n’ingorane byo gushaka abakozi.

Ku ruhande rw’abashaka akazi, Huuza ibafasha kubona amakuru yizewe ku myanya ihari, kwiyandikisha, gusuzumwa no guhuzwa n’abakoresha. Intego yayo ni ukongera amahirwe yo kubona akazi no kubaka umubano urambye hagati y’abakozi n’abakoresha.

About the Role

Huuza Agency Group Ltd, mu izina ry’umukoresha wayo ufite Guest House i Musanze, irashaka Receptionist uzajya yakira abakiliya kandi akabafasha kubona serivisi bakeneye.

Uyu mwanya usaba umuntu ushoboye kwakira abantu neza, gutanga amakuru asobanutse no gufasha Guest House gukomeza gutanga serivisi nziza kandi zinoze.

Job Requirements

Key Responsibilities

Receptionist azajya ashinzwe:

1. Kwakira abakiliya no kubaha amakuru kuri serivisi za Guest House.

2. Kwakira no gukurikirana reservations z’abakiliya.

3. Gufasha abakiliya mu gihe cyo kwinjira no gusohoka muri Guest House.

4. Kwakira telephone no gusubiza ibibazo by’abakiliya mu buryo bw’umwuga.

5. Kubika no kuvugurura amakuru ajyanye n’abakiliya na reservations.

6. Gukorana neza n’abakozi bashinzwe ibyumba, restaurant n’izindi serivisi za Guest House.

7. Kumenyesha ubuyobozi ibibazo cyangwa ibyifuzo by’abakiliya bisaba gukurikiranwa.

Qualifications and Requirements

Umukandida agomba:

1. Kuba ari umukobwa.

2. Kuba azi kwakira no kuvugana neza n’abantu.

3. Kuba afite ikinyabupfura, isuku n’imyitwarire myiza.

4. Kuba ashoboye gutanga serivisi nziza ku bakiliya.

5. Kuba ashoboye kubika amakuru y’akazi neza kandi mu ibanga.

6. Kuba ashobora gukorera i Musanze.

7. Kuba yiteguye kubahiriza gahunda n’amabwiriza by’umukoresha.

Employment Terms

Umushahara: 100,000 RWF buri kwezi.

Aho akazi kazakorerwa: Musanze.

Employment Status: FULLTIME.

How to Apply

Abifuza gusaba uyu mwanya basabwa kwiyandikisha no gusaba akazi binyuze kuri Huuza Jobook, kugira ngo bakorerwe isuzuma ry’ibanze mbere yo gushyikirizwa umukoresha.

Website: jobook.huuza.rw

Telefoni: 0783 035 776

Email: [email protected]

Itariki ntarengwa yo gusaba: 07/09/2026.

Category
Motel
Employment Status
FULLTIME
Salary
100000.00
Gender
FEMALE

How to Apply

Click the button below to apply for this job.