About Huuza Agency Group Ltd
Huuza Agency Group Ltd ni ikigo cy’Abanyarwanda cyashinzwe mu 2022 kigamije gutanga umusanzu mu kugabanya ikibazo cy’ubushomeri, cyane cyane mu rubyiruko, no gufasha abakoresha kubona abakozi bafite ubushobozi, bashoboye kandi bashobotse.
Binyuze muri Huuza Jobook n’izindi serivisi zacyo, Huuza ifasha abakoresha kubona no gusuzuma abakandida bahuje n’ibyo bakeneye, bityo ikabagabanyiriza igihe n’ingorane byo gushaka abakozi.
Ku ruhande rw’abashaka akazi, Huuza ibafasha kubona amakuru yizewe ku myanya ihari, kwiyandikisha, gusuzumwa no guhuzwa n’abakoresha. Intego yayo ni ukongera amahirwe yo kubona akazi no kubaka umubano urambye hagati y’abakozi n’abakoresha.
About the Role
Huuza Agency Group Ltd, mu izina ry’umukoresha wayo i Musanze, irashaka umuhungu wo gukora akazi ko mu rugo.
Uyu mwanya usaba umuntu w’umunyamurava, wizewe kandi ushoboye gukora neza inshingano zisanzwe zo mu rugo.