About Huuza Agency Group Ltd
Huuza Agency Group Ltd ni ikigo cy’Abanyarwanda cyashinzwe mu 2022 kigamije gutanga umusanzu mu kugabanya ikibazo cy’ubushomeri, cyane cyane mu rubyiruko, no gufasha abakoresha kubona abakozi bafite ubushobozi, bashoboye kandi bashobotse.
Binyuze muri Huuza Jobook n’izindi serivisi zacyo, Huuza ifasha abakoresha kubona no gusuzuma abakandida bahuje n’ibyo bakeneye, bityo ikabagabanyiriza igihe n’ingorane byo gushaka abakozi.
Ku ruhande rw’abashaka akazi, Huuza ibafasha kubona amakuru yizewe ku myanya ihari, kwiyandikisha, gusuzumwa no guhuzwa n’abakoresha. Intego yayo ni ukongera amahirwe yo kubona akazi no kubaka umubano urambye hagati y’abakozi n’abakoresha.
About the Role
Huuza Agency Group Ltd, mu izina ry’umuryango w’Abanyarwanda uba muri diaspora uzagera i Musanze uvuye muri Amerika ku wa 28/09/2026, irashaka umukobwa wo kurera abana batatu.
Uyu mwanya ugenewe umuntu ukunda abana, ushoboye kubitaho neza kandi witeguye gutangira akazi ku wa 01/10/2026.