Ad Image 1
Ad Image 1
Ad Image 1

Job Title: UMUKOZI WO MU RUGO UZI GUTEKA NO KWITA KU BANA – REBERO

Company: Not specified

Location: Kicukiro

Application Deadline: 2026-10-03

Huuza Logo
Huuza Employment Agency
"Hire or Be Hired"
www.huuza.rw

Job Description

Ibyerekeye Huuza Agency Group Ltd

Huuza Agency Group Ltd ni ikigo cy’Abanyarwanda cyashinzwe mu 2022, kigamije gutanga umusanzu mu kugabanya ikibazo cy’ubushomeri no gufasha abakoresha kubona abakozi bashoboye kandi bashobotse.

Binyuze muri Huuza Jobook n’izindi serivisi zacyo, Huuza ifasha abakoresha kubona no gusuzuma abakandida bahuje n’ibyo bakeneye, bityo ikabagabanyiriza igihe n’ingorane byo gushaka abakozi. Ku ruhande rw’abashaka akazi, Huuza ibafasha kubona amakuru yizewe ku myanya ihari, kwiyandikisha, gusuzumwa no guhuzwa n’abakoresha.

Ibyerekeye Uyu Mwanya

Huuza Agency Group Ltd, mu izina ry’umukoresha wayo utuye i Rebero mu Karere ka Kicukiro, irashaka umukobwa wo gukora akazi ko mu rugo.

Umukandida azajya ashinzwe guteka, gukora isuku no kwita ku bana. Uyu mwanya urihutirwa kandi ukeneye umuntu witeguye gutangira akazi vuba.

Job Requirements

Inshingano z’Ingenzi

• Gutegura amafunguro no kubungabunga isuku yo mu gikoni.

• Gukora isuku mu nzu no gutunganya ibikoresho byo mu rugo.

• Kwita ku bana, kubarinda no gukurikirana ibyo bakeneye bya buri munsi.

• Gufata neza ibikoresho byo mu rugo no kubikoresha mu buryo buboneye.

• Kubahiriza gahunda n’amabwiriza y’umukoresha.

Ibyangombwa n’Ibisabwa

Umukandida agomba:

• Kuba ari umukobwa.

• Kuba azi guteka, gukora isuku no kwita ku bana.

• Kuba afite isuku, ikinyabupfura n’imyitwarire myiza.

• Kuba ari umunyamurava, wizewe kandi ushoboye gukorana neza n’umuryango.

• Kuba ashobora gukorera i Rebero, mu Karere ka Kicukiro.

• Kuba yiteguye gutangira akazi vuba.

Amakuru y’Akazi

Umushahara: 70,000 RWF buri kwezi.

Aho akazi kazakorerwa: Kigali – Rebero, Kicukiro.

Imiterere y’akazi: Igihe cyose (FULLTIME).

Abemerewe gusaba: Abakobwa gusa.

Itariki ntarengwa yo gusaba: 03/10/2026.

Uburyo bwo Gusaba

Abifuza gusaba uyu mwanya basabwa kwiyandikisha no gusaba akazi binyuze kuri Huuza Jobook kugira ngo bakorerwe isuzuma ry’ibanze mbere yo gushyikirizwa umukoresha.

Aya mahirwe ntagucike.

Urubuga: jobook.huuza.rw

Telefoni: 0783 035 776

Imeyili: [email protected]

Category
Domestic and Household Services
Employment Status
FULLTIME
Salary
70000.00
Gender
FEMALE

How to Apply

Click the button below to apply for this job.